Hakizimana, Maurice
Description
Utaba Amateka Ntabona Itaka (mu Kinyarwanda) ni igitabo gisesengura byimbitse inkomoko y’igihugu cyaje kwitwa u Rwanda hanyuma n’iy’abagituye, kigacuk
...
umbura Amateka y’amoko, imiryango n’imitegekere byagiye bigena imibereho y’Abagituye kuva kera kugeza magingo aya. Gishingiye ku bushakashatsi bwa gihanga, ku buvanganzo bwa kera, no ku nyandiko z’abanyamateka batandukanye.
Umwanditsi Mwalimu Hakizimana aratanga ishusho idahengamye ku mvo n’imvano y’urwango,inzika n’inzigo byagiye biranga Amateka y’u Rwanda. Si igitabo cy’amarangamutima cyangwa icengezamatwara; ni igitabo gitumira umusomyi gutekereza, gusobanukirwa no kwisubiraho.
Ni urugendo rwo kumenya ukuri ku mateka yacu, kugira ngo ejo hazaza hubakwe ku kuri aho kubakwa ku migani mihimbano n’ibinyoma. Iki si igitabo cyo guca urubanza, ni igitabo cyo gucana itara n gusubizaho isomo ry'Amateka. Ni ijwi rihamagarira umusomyi kureba inyuma adatinya, kugira ngo abashe kureba imbere adahubuka.
Muri make, iki gitabo kirabasangiza Amateka arambuye y’ibyabaye mu gihugu cyaje kuba u Rwanda kuva ku iremwa, ibyabaye kuva ku ngoma z’Abahinza, iz’Abanyarwanda (Abanyiginya n’Abega), mu bihe by’Ubukoloni bw’Abadage n’indagizo y'Ababiligi, muri Revolisiyo y’i 59, muri Repubulika ya I n’iya II ndetse n’ibyabaye vuba aha kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi.
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga kandi wabyize. Afite licence muri Sciences de l’Éducation ishami rya Pédagogie Appliquée na Master MEEF (Métiers de l’Éducation, de l’Enseignement et de la Formation) icyarimwe no muri Sociologie/Sciences Sociales et Humaines yakuye muri Université Paris Sorbonne mu Bufaransa.
Uretse kwigisha, ni umuhinduzi n’umusemuzi wemewe mu Bufaransa, usemura igifaransa,icyongereza,ikinyarwanda, ikirundi n’igiswahili. Akorera i Paris muri Cité Internationale Universitaire akanakorana na Académie de Créteil nk’umwarimu w'Amateka n’Indimi z’amahanga yibanda cyane kuri Culture et civilisation UK+US ni ukuvuga Amateka Ururimi n’umuco by’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Read more